in

RIP Niyonsaba Médiatrice: Ruhango Imodoka yagonze abakozi babiri ba karere, shoferi ahita akora igikorwa kigayitse cyane kitazatuma ababarirwa

RIP Niyonsaba Médiatrice: Ruhango Imodoka yagonze abakozi babiri ba karere, shoferi ahita akora igikorwa kigayitse cyane kitazatuma ababarirwa

Impanuka y’imodoka itaramenyekana kugeza ubu, yaraye igonze Umukozi ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Bweramana mu Karere Ruhango witwaga Niyonsaba Médiatrice ikomeretsa mugenzi we Mushimiyimana André.

Mushimiyimana André yari atwaye Niyonsaba Médiatrice kuri moto barimo bava mu mujyi wa Muhanga berekeza mu Ruhango.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko imodoka yabagonze yavuye mu mukono wayo ikabasanga mu mukono bagenderagamo ikabagonga, gusa shoferi yahise yiruka aracika.

Impanuka ikimara kuba bahise bajyanwa kwa muganga gusa Niyonsaba Médiatrice ntiyahiriwe n’ubuzima kuko yahise yitaba Imana.

Polisi ivuga ko kugeza ubu bakiri gukora iperereza ngo bamenye iyo modoka iyo ariyo ndetse bamenye n’umuntu wari uyitwaye.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wa Rayon Sports utahabwaga umwanya wo gukina yaciye ibintu nyuma yo gutangaza ikintu gikomeye yabonye ku bafana ba Gikundiro atigeze abona iwabo

Manishimwe Djabel yamaze gusinya amasezerano y’igihe kirekire mu ikipe y’ubukombe mu Barabu