in

RIP Mutesi! Umugore w’i Rwamagana yapfiriye mu cyumba cy’amasengesho urupfu rw’amayobera

Mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Muyumbu, mu kagari ka Akinyambo mu mudugudu wa Rugarama haravugwa inkuru y’umugore witwa Mutesi Zubeda w’imyaka 22 wapfiriye mu cyumba cy’amasengesho mu rugo rw’umuturage.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 24 Kanama 2023, aho Zubeda yaguye mu masengesho ubwo barimo basenga babona amanutse buhoro buhoro agwa hasi, bagira ngo n’isereri nyuma basanga yashizemo umwuka.

Uyu nyakwigendera Mutesi yasize umwana ufite w’imyaka 3, umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Rwamagana, kugira ngo ukorerwe isuzumwa.

Nyuma y’urwo rupfu rutunguranye, inzego zirimo Polisi na RIB zahise zihagera mu rwego rw’iperereza.

Abaturage bavuze ko Mutesi Zubeda nta kibazo bari bamuziho ndetse ko yagiye gusenga ari muzima babona afite imbaraga, bakaba barabanje kubyina igisirimbo mbere yuko apfa.

Nyuma y’urwo rupfu rutunguranye, inzego zirimo Polisi na RIB zahise zihagera kugira ngo hakorwe iperereza.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Namenye agaciro k’intanga zange”: Rocky Kimomo yatangaje agaciro k’intanga ze yihenura kuri Kadaffi na Jamal Microjeni bari bamaze gukora ibintu yagaye

Noneho KNC nta muntu umukira: Ikipe ya Gasogi United nyuma yo kugarikwa na Rayon Sports yageze kuri Muhanzi United ikubita itababarira