in

RIP Hitimana Anastasia: Umubyeyi witwa Anastasia yishwe n’umuhungu we amutemaguye umubiri wose

????????????????????????????????????

Umugabo wo mu Karere ka Ruhango akurikiranyweho icyaha cyo kwica Nyina wabo amutemaguye umubiri wose.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntongwe, bwabwiye UMUSEKE ko Kubwimana Théophile w’imyaka 25 y’amavuko yatemye mu mutwe nyina wabo witwa Hitimana Anastasie w’imyaka 54, abonye atapfuye aramucoca kugeza ashizemo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe, Nahayo Jean Marie yavuze ko ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Kagari ka Nyakabungo, ahagana saa kumi nimwe z’umugoroba.

Gitifu Nahayo avuga ko ibi bikimara kuba, inzego z’umutekano zahise zifata Kubwimana Théophile ushinjwa kwica nyina wabo, zimujyana kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye ku Murenge wa Ntongwe.

Gusa Nahayo avuga ko icyo yajijije uyu mubyeyi kitaramenyekana kugeza izi saha.Yagize ati “Ntabwo turamenya icyo yamujijije.”

Umurambo wa Hitimana Anastasie wajyanywe ku bitaro bya Kinazi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Saa moya! Itangazo rireba buri munyonzi wese

Aka kanya Kigali habaye umutingito abaturage bose barahungabana