in

RIP HAKIZIMANA Innocent! I Jali, umugabo wari Token-man muri Biyari yakubise urushyi mugenzi we ahita apfa

RIP HAKIZIMANA Innocent! I Jali, umugabo wari Token-man muri Biyari yakubise urushyi mugenzi we ahita apfa.

Mu Murenge wa Jali mu Kagali k’Agateko mu mudugudu wa Rwankuba umugabo yishe mugenzi we.

Tariki ya 10/09/2023 ku isaha ya tatu z’ijoro, uwitwa SIBORUREMA Jean Pierre w’imyaka 28 ukomoka Karongi/Rugabano, wakoraga akazi ka Token -Man kuri Biyari yakubise urushyi n’uwitwa HAKIZIMANA Innocent bahimbaga Kutinyo w’imyaka 43 ukomoka Ngororero, yitura hasi arongera arahaguruka uyu SIBORUREMA Jean Pierre amutera katapira arongera yitura hasi ajya muri koma, birangira ajyanwe Kwa muganga bamugezayo yashyizemo umwuka.

Amakuru HANGA NEWS dukesha iyi nkuru yahawe n’umudamu uzwi ku izina rya Mugeni, ngo yabonaga abo bombi bari basinze dore ko, byabereye imbere ya butike ye, ngo yihutiye gutabaza abanyerondo baraza bamutwara kwa muganga ku ivuriro ryigenga riherereye hafi aho ryitwa AMEN, muganga aragerageza amutera Serumu, asa ngo nk’uzanzamutse avuga ngo ni mupe indi nzoga.

Muganga abona bikomeye ahamagara Ambulance ngo umurwayi ajyanwe ku ivuriro ryisumbuye ihagera isanga ashizemo umwuka irigendera.

Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanywe gukorerwa isuzuma mu Bitaro bya Kacyiru, ngo hamenyekane uby’uru rupfu, mu gihe SIBORUREMA Jean Pierre we, yahise atabwa muri yombi.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi 4 bimaze kwemezwa ko batazajyana na Rayon Sports gukina na Al Hilal Benghazi batumye abantu benshi bagira igitekerezo cy’ibyo umutoza azakina baratungurwa

Itangazo ryihutirwa rimenyesha umunsi n’isaha nyirizina amanota y’ikizamini bya Leta azatangarizwa https://wp.me/p7ovfz-145s