in

RIP Emmanuel! Abaturage bashenguwe n’urupfu rwa Gitifu w’Umurenge wa Rugera

Abaturage benshi bo mu karere ka Nyabihu, bashenguwe n’urupfu rwa Byukusenge Emmanuel wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, witabye Imana azize uburwayi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukuboza 2023, nibwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rwa Byukusenge bikavugwa ko yaba yazize uburwayi yari amaze hafi amezi ane yivuriza mu Bitaro binyuranye. Yaguye mu bitaro bya CHUK, yari amaze iminsi arwariyemo.

Byukusenge wayoboraga Umurenge wa Rugera kuva mu mwaka wa 2021, abamuzi bavuga ko aho yagiye akorera hose, yarangwaga no gukorera hamwe na bagenzi be ndetse n’abaturage ku buryo n’ibipimo mu mihigo byabaga biri mu myanya y’imbere.

Byukusenge yahawe inshingano zo kuyobora Umurenge wa Rugera n’ubundi yarabanje kuyobora uwa Muringa n’Umurenge wa Rurembo, yose yo mu Karere ka Nyabihu. Atabarutse asize umugore n’abana batanu.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Element Eleeh, ndakuziye sha!” Titi Brown wongeye kujyanwa mu nkiko, yashyize hanze amashusho azamura imbamutima z’abakunzi be maze agenera ubutumwa producer Element Eleeh – VIDEWO

Nyiransengimana Therese utuye Kacyiru aratabaza nyuma yo gutotezwa n’umuturanyi we -AMAFOTO