RIP André Buhigiro: Hamenyekanye icyateye urupfu rwa André Buhigiro umwe mu bagabo 3 bagufi bamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga
Abagabo batatu bagufi bamenyekanye ku mbuga nkoranya mbaga cyane cyane kuri YouTube, ubu hasigaye umwe kuko undi wa kabiri yitabye Imana kuri uyu wa kane.
Umwaka ugiye gushira undi mugenzi wabo nawe yitabye Imama azize uburwayi, uyu witabye Imana mu mwaka washize yitwaga Rudakubana Paul , uwitabye Imana kuwa kane yitwa André Buhigiro naho usigaye yitwa Pierre Sindikubwabo.
Uwitabye Imana kuri uyu wa kane niwe wari mukuru, yitabye Imana azize uburwayi nkuko byatangajwe n’umuturanyi wabo wigize no kuyobora akagari batuyemo.