in

RIP Agahozo Peace : umwana w’imyaka 4 witwa Agahozo Peace yishwe n’icyayi n’irindazi

RIP Agahozo Peace : umwana w’imyaka 4 witwa Agahozo Peace yishwe n’icyayi n’irindazi.

Mu karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, mu kagali ka Kibinja, mu mudugudu wa Kabuzuru, haturutse inkuru y’inshamugongo y’umwana w’imyaka 4 wishwe n’irindazi ndetse n’icyayi.

Ubwo uyu mwana w’umukobwa yari ari kumwe na Nyina ndetse n’umugabo wa Nyina, Nyina yabasiganye mu rugo ajya mu itsinda.

Ubwo nibwo umwana yaje kujya ku muturanyi amuha icyayi, umugabo wa nyina nawe yahise amuha amafaranga yo kugura irindazi.

Umwana akimara kubirya yahise atangira kuribwa mu nda, umugabo wa Nyina yasize abwira umukecuru baturanye ngo amuhe umuti, nyuma agarutse asanga umwana yapfuye ahita atabaza.

Abaturanyi bavuze ko urupfu ry’uyu mwana rushobora kuba rwatewe n’icyo cyayi ndetse n’iryo rindazi kuko nibyo yariye ahita atangira kuribwa mu nda.

Ubuyobozi bwatangaje ko uwo mugabo wa nyina ari mu maboko ya RIB ariko abahaye icyayi n’irindazi uwo mwana basigaye biyicariye mu ngo zabo.

Umubiri wa Nyakwigendera wajyanywe mu bitaro by’i Kigali ngo hakorwe isuzuma ry’imbitse bamenye icyaba cyateye urwo rupfu. Ni mu gihe RIB nayo ikomeje iperereza.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

I Kigali hagiye gushya nyuma y’uko ibikomerezwa mu muziki w’isi bigiye kuza kuhataramira

Junior Giti yibasiye umukozi w’Imana uherutse guhanura ko Prince Kid atazabana na Miss Iradukunda Elsa