Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty uzwi cyane ku mazina ya Rihanna wamenyekanye hirya no hino ku isi kubera indirimbo zitandukanye yahimbye zigakundwa na benshi ndetse n’ibitaramo bitandukanye yakoreye hirya no hino ku isi bigatuma yigarurira imitima y’abantu benshi, ku muns w’ejo yatangaje ko yongeye akabagisha amabere ye ku nshuro ya gatatu.
Nkuko tubikesha mtonews, Rihanna akimara gushyira hanze aya mafoto agaragaza amabere ye mu isura nshya yahise anerurira abanyamakuru ko yongeye kubagisha amabere ye ku nshuro ya gatatu aho we yatangaje ko yahisemo kuyabagisha kugirango yiyongere (Breast Augmentation )
Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyari mu rwego rwo kumenyekanisha igikorwa yatangije kitwa FENTY BEAUTY kigamije gufasha abagore kuzamura impano zabo ndetse no guteza imbere ibikorwa byabo bya buri munsi.