in ,

Arsene Wenger yashyize imbaraga zikomeye mu gushaka umukinnyi yitezeho kuzamuhoza amarira(inkuru irambuye)

STOKE ON TRENT, ENGLAND - AUGUST 19: Arsene Wenger, the Arsenal manager looks dejected after their defeat during the Premier League match between Stoke City and Arsenal at Bet365 Stadium on August 19, 2017 in Stoke on Trent, England. (Photo by David Rogers/Getty Images)

Nyuma yuko umutoza Arsene Wenger agowe bikomeye n’isoko ryo muri iyi mpeshyi kugeza naho abakinnyi yari afite bagiye bamucika mu gihe we ntanumwe aguze kurubu uyu musaza yahagurukanye ingamba zikomeye kugirango arebe ko yakongera akabyutsa idosiye y’umukinnyi yabuze ku munsi wa nyuma w’isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi.Monaco : Arsenal a déjà tout prévu pour Lemar !

Thomas Lemar rutahizamu uca ku mpande w’ikipe ya As Monaco ubwi Arsenal yamushakaga yatangaga Miliyoni 100 z’amayero kugirango irebe ko yamugura gusa byaje kurangira isoko rifunze uyu mukinnyi atayivuyemo bitewe n’ubwumvikane yari yagiranye n’ubuyobozi bw’ikipe ya As Monaco. kurubu rero umutoza Arsene Wenger nkuko tubikesha ikinyamakuru L’Equipe cyaganiriye n’uyu musore ubwo yavaga mu ikipe y’igihugu y’ubufaransa, uyu musaza yihamagariye uyu musore amubwirako ko akimukeneye kuri Miliyoni 100 n’ubundi ndetse akaba yamwemereye kuzajya amuhemba Miliyoni 14 z’amapound ku mwaka bivuze ibihumbi 271 by’amapound ku cyumweru. Uyu musore usanzwe afata Miliyoni 4 z’amayero ku mwaka akaba azahabwa amasezerano y’imyaka 5 n’ikipe ya Arsenal mu gihe yaba yemeye gusinyira ikipe ya Arsenal mu kwezi kwa mbere. Mu gihe byaba bibaye uyu musore yaba abaye umukinnnyi uhembwa agatubutse mu ikipe ya Arsenal. Tukaba dutegereje kureba ikizakurikiraho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Exclusive: Rutahizamu wa Fc Barcelona Lionel Messi ari mu nzira zerekeza muri Real Madrid(Inkuru irambuye)

Rihanna yongeye guhishura ikindi kintu gikomeye yakoreye umubiri we cyatunguye abatari bake