in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Rihanna yaguze inzu y’agatangaza ahita ahishura ikintu kimwe gikomeye abuze mu buzima bwe(AMAFOTO)

Umuhanzikazi ukunzwe cyane muri Amerika Rihanna yaguze inzu ihenze cyane gusa atangaza ko akeneye umugabo bayibanamo.

Ni inzu y’agatangaza, ifite ibikenewe byose biba mu nyubako z’abaherwe, uyu mukobwa w’imyaka 33 y’amavuko ubwo yamaraga guhaha iyi nzu yavuzeko icyo asigaje kandi akeneye cyane ari umugabo uzamutetesha murukundo akamuha umwuzukuru ahora asabwa na nyirakuru.

Inzu y’ibyumba bitanu irimo ubwiherero burindwi, iherereye ahantu heza cyane, uba witegeye imisozi ifite ubuso bwa metero kare 21.958 yubatswe mu 1930.

Rihanna ubwo yamaraga kwihahira uyu muturirwa, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru People Magazine yahamijeko ubwo abonye inzu ubu icyo akeneye cyane ari umugabo.

Rihanna yagize ati “Ubu nanjye nkeneye umuntu tuzabana muri iyi nyubako, kandi akaba ari umusore uzantetesha, nyogokuru ahora ansaba, umwuzukuru ndamukeneye cyanee….!”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu marira menshi umugore wa wa musore mwiza uherutse kwitaba Imana yavuze amagambo akomeye ku rupfu rwe.

Ngibi ibintu by’ingenzi bishobora gutuma abagore b’iki gihe bakururwa n’abagabo bakabibakundira cyane.