in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Ngibi ibintu by’ingenzi bishobora gutuma abagore b’iki gihe bakururwa n’abagabo bakabibakundira cyane.

Muri iki gihe usanga hariho ibintu byinshi bitandukanye bishobora gutuma umugore akunda umugabo,ndetse akaba yakwirekura wese akakubwira ko yagukunze.Ariko by’umwihariko reka turebe ibintu 4 by’ingenzi bishobora gukurura umugore w’iki gihe agakunda umugabo.

1.Abagabo bafite amafaranga

Si ukubeshya rwose abagore bakururwa n’ubukire. Ngo nta « je t’aime inzara igutema amara » aka wa mugani w’umuhanzi Mwitenawe. Umugore ni ikiremwa muntu, kandi ntawe utifuza kumererwa neza mu buzima. Ubutegetsi rero n’amafaranga byoroshya ubuzima, ari nayo mpamvu bikurura abagore.

2.Abagore bakunda abagabo beza

N’ubwo ubwiza bw’umuntu buhabwa agaciro n’umureba kandi bukaba butagibwaho impaka, ibyo ari byo byose abagore bakunda umugabo usa neza. Gusohokana n’umusore cyangwa umugabo abagore bose bahindukirira ni ishema ku mugore wese.

Abagore bakunda abagabo beza kuko baba banatekereza ku bana bazabyarana nabo. Niba rero wowe mugabo waravutse udafite isura ikurura abagore, byaba byiza wirwanyeho wambara neza kandi ukagaragaza ko usobanutse muri byinshi.

3.Abagore bakunda abagabo bigirira akabanga

Ibi nabyo biratangaje ariko niko bimeze. Abagore baba bashaka kumenya buri kantu kose ariko iyo ntaho ubahishe uba wabizambije. Ntuzigere rero uva imuzingo mu gusubiza ibibazo by’umugore.

Si ngombwa kumubwira buri gihe uwo mwavuganaga kuri telefoni. Musubize ko ari umuntu w’inshuti bizaba bihagije. Ntumwemerere kandi ko areba nimero zose z’abantu watelefonnye uwo munsi. Nubimwemerera ashobora kukubaza buri wese icyo mwavuganye n’umubano mufitanye. Byarimba akakubaza na gahunda mufitanye mu minsi iri imbere.

4.Abagore bikundira abagabo bafite amanyama

Ba bagabo bafite amanyama, rimwe na rimwe b’inkubaganyi! Ni ba bandi muri kaminuza bitaga abasalo (salauds/bad boys). Ubundi uciye mu kuri bakagombye gukunda ba bandi bitonda, b’abatagatifu mbese ; aba bita amajenti (gentils/gentlemen). Nyamara aba akenshi bakundwa na ba nyina.

Ni ibintu bidasobanutse ariko niko bimeze. Niba rero uri umugabo witonda cyane kimalayika, gerageza kwishakamo amanyama, yaba mu myambarire no mu myitwarire kugira ngo ukurure abakobwa cyangwa abagore.

Ese wowe mukunzi wa YEGOB hari ibindi ubona bishobora gukurura umugore ku mugabo?Tubwire muri comment.

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rihanna yaguze inzu y’agatangaza ahita ahishura ikintu kimwe gikomeye abuze mu buzima bwe(AMAFOTO)

Uyu mugore mwiza yasutse amarira ubwo yavugaga uburyo yashyingiwe afite imyaka 14 gusa|Ibyamubayeho birababaje.