inyigisho
Ngibi ibintu by’ingenzi bishobora gutuma abagore b’iki gihe bakururwa n’abagabo bakabibakundira cyane.

Muri iki gihe usanga hariho ibintu byinshi bitandukanye bishobora gutuma umugore akunda umugabo,ndetse akaba yakwirekura wese akakubwira ko yagukunze.Ariko by’umwihariko reka turebe ibintu 4 by’ingenzi bishobora gukurura umugore w’iki gihe agakunda umugabo.
1.Abagabo bafite amafaranga
Si ukubeshya rwose abagore bakururwa n’ubukire. Ngo nta « je t’aime inzara igutema amara » aka wa mugani w’umuhanzi Mwitenawe. Umugore ni ikiremwa muntu, kandi ntawe utifuza kumererwa neza mu buzima. Ubutegetsi rero n’amafaranga byoroshya ubuzima, ari nayo mpamvu bikurura abagore.
2.Abagore bakunda abagabo beza
N’ubwo ubwiza bw’umuntu buhabwa agaciro n’umureba kandi bukaba butagibwaho impaka, ibyo ari byo byose abagore bakunda umugabo usa neza. Gusohokana n’umusore cyangwa umugabo abagore bose bahindukirira ni ishema ku mugore wese.
Abagore bakunda abagabo beza kuko baba banatekereza ku bana bazabyarana nabo. Niba rero wowe mugabo waravutse udafite isura ikurura abagore, byaba byiza wirwanyeho wambara neza kandi ukagaragaza ko usobanutse muri byinshi.
3.Abagore bakunda abagabo bigirira akabanga
Ibi nabyo biratangaje ariko niko bimeze. Abagore baba bashaka kumenya buri kantu kose ariko iyo ntaho ubahishe uba wabizambije. Ntuzigere rero uva imuzingo mu gusubiza ibibazo by’umugore.
Si ngombwa kumubwira buri gihe uwo mwavuganaga kuri telefoni. Musubize ko ari umuntu w’inshuti bizaba bihagije. Ntumwemerere kandi ko areba nimero zose z’abantu watelefonnye uwo munsi. Nubimwemerera ashobora kukubaza buri wese icyo mwavuganye n’umubano mufitanye. Byarimba akakubaza na gahunda mufitanye mu minsi iri imbere.
4.Abagore bikundira abagabo bafite amanyama
Ba bagabo bafite amanyama, rimwe na rimwe b’inkubaganyi! Ni ba bandi muri kaminuza bitaga abasalo (salauds/bad boys). Ubundi uciye mu kuri bakagombye gukunda ba bandi bitonda, b’abatagatifu mbese ; aba bita amajenti (gentils/gentlemen). Nyamara aba akenshi bakundwa na ba nyina.
Ni ibintu bidasobanutse ariko niko bimeze. Niba rero uri umugabo witonda cyane kimalayika, gerageza kwishakamo amanyama, yaba mu myambarire no mu myitwarire kugira ngo ukurure abakobwa cyangwa abagore.
Ese wowe mukunzi wa YEGOB hari ibindi ubona bishobora gukurura umugore ku mugabo?Tubwire muri comment.
Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw
Comments
0 comments
-
Mu Rwanda23 hours ago
Inkuru ibabaje: I Kigali umusore ariyahuye nyuma yo kwanduzwa SIDA n’umukunzi we.
-
Mu Rwanda21 hours ago
Rwanda: ku myaka 20 agiye kurushingana n’umugore w’imyaka 50 |hari abamwita umukecuru|Basomanye turumirwa
-
Imyidagaduro13 hours ago
Urukundo ni rwogere: Fofo wo muri papa sava yuriye indege ajya gushyigikira ibikorwa by’umukunzi we
-
Utuntu n'utundi17 hours ago
Cyore:Umukwe n’umugeni bashatse kurwanira mu bukwe bakizwa na mbuga.
-
Izindi nkuru20 hours ago
Umubyeyi yataye ubwenge ubwo yumvaga ko umuhungu we w’imyaka 17 yateye inda bashiki be babiri .
-
Mu Rwanda16 hours ago
Maze imyaka 40 nta mugabo urantereta|Ninjye muntu mubi cyane ku isi||ukuguru kwanjye banze kuguca.
-
urukundo3 hours ago
Umusore yaryamye mu muhanda hagati abantu benshi barahurura maze ahita atungura umukunzi we amwambika impeta(AMAFOTO)
-
Mu Rwanda15 hours ago
Akumiro:Bamuroze kugira ibitsina bibiri nyuma yo kurya isake y’umukobwa||Ubuhamya bwa Miss Munyago w’i Nyamasheke.