in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Mu marira menshi umugore wa wa musore mwiza uherutse kwitaba Imana yavuze amagambo akomeye ku rupfu rwe.

Kuri uyu wa gatatu nibwo wa musore witwa Nsabigaba Jean Paul uzwi cyane nka Danny yasezeweho bwa nyuma ,mu muhango wo ku muherekeza wabereye i Rusororo.Ntibyari byoroshye kuko umufasha we yari afite agahinda kenshi ndetse anavuga uburyo umufasha we amusigiye umwana.

Inkuru y’urupfu rwa Danny yamenyekanye tariki ya 8 Werurwe 2021 aho yasanzwe amanitse ku ipoto hafi y’ikibuga yari yakinanyeho na bagenzi be umupira w’amaguru.Nk’uko tubikesha ISIMBI TV kuri Youtube ,umugore wa Danny ,usanzwe uba muri Leta Zunze ubumwe za America wari muri uyu muhango yaturitse ararira ,ubwo yahabwaga umwanya ngo agire icyo atangaza ku rupfu rw’umugabo we.Yavuze ko bitari byoroshye ubwo yumvaga iyi nkuru y”urupfu rw’umufasha we, gusa ashimira ababyeyi bamubaye hafi muri ibi bihe bikomeye,yavuze ko ari ibintu bigoye kubyiyumvisha,ndetse ko amusigiye umwana.Mu marira menshi yasabye umuryango wo kwa Danny kuzamukundira umwana.

Ati:”Icyo mbasaba ni uko mwazankundira umwana ,ntimukankunde njyewe ,muzankundire umwana cyane akeneye urukundo njyewe ntimukankunde mfite umuryango.Nakundaga umugabo wanjye namuhaye byose,icyo namubwira ni uko ntazamwibagirwa.Umugabo wanjye yagiraga inshuti nyinshi…Gusa Imana iramwisubije iyaba byashobokaga natanga ibyo ntunze byose akagaruka”.

Tubibutse ko Danny waririmbaga muri Kingdom Of God Ministry yitabye Imana bivugwa ko yari agiye gusanga uyu mukunzi we muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ndi Bishop ariko nemera cyane Anita Pendo|Mbona turi kimwe|Bishop Brigitte.

Rihanna yaguze inzu y’agatangaza ahita ahishura ikintu kimwe gikomeye abuze mu buzima bwe(AMAFOTO)