Umuhanzikazi Rihanna wamenyekanye cyane ku isi yose kubera indirimbo nyinshi yagiye ahimba zigakundwa n’abantu benshi ndetse n’ibitaramo yakoreye hirya no hino ku isi bigatuma yigarurira imitima y’abantu benshi ku munsi w’ejo yagize icyo atangaza ku makuru yari amaze acicikana havugwa ko umukunzi we mushya ariwe Hassan Jameel yaba yarakoze ubukwe n’undi mukobwa mbere yuko amenyana na Rihanna.

Rihanna yavuze ko ibi byose birimo kuvugwa ko Hassan yakoze ubukwe mbere yuko bamenyana abizi kandi ko umugore babanaga mbere batandukanye. Rihanna yongeyeho ati: birasekeje kubona abantu bafata iby’ubukwe bwa Hassan bakabigira birebire kandi byararangiye. Mu magambo ye bwite, Rihanna yagize ati: “It’s Funny That People Are Making Big Deal Out Of Hassan’s Marriage”.