Hashize imyaka igera kuri icyenda ikipe ya Manchester United igurishije rutahizamu wayo utarayimazemo igihe kirekire cyane Cristiano Ronaldo mu ikipe ya Real Madrid, gusa kuva uyu musore yagenda iyi kipe ntiyongeye kubona umukinnyi ukomeye wazabasha gusimbura uriya musore kumwanya yakinagaho, gusa nkuko umutoza Jose Mourinho yabitangaje, we akaba yamaze kubona undi mukinnyi uzibagiza abafana ba Manchester United Cristiano Ronaldo.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Manchester standards, ikipe ya Manchester United yamaze kumvikana n’ikipe ya UD Oliveirense kugirango umukinnyi
Bruno Rafael Martins Amorim abe yakwerekeza mu ikipe ya Manchester United ku myaka ye 19 bitewe n’impano idasanzwe uyu mwana yagaragaje muri Saison ishize mu gihugu cya Portugali. Umutoza Jose Mourinho akaba yemeza ko uyu musore afite impano idasanzwe ndetse ko adashidikanya ko nawe azakora ibintu bitangaje nk’ibyo Beckham cg Cristiano bakoreye ikipe ya Manchester United.