in

Riderman yikomye bikomeye abahwihwisa ko yarangiye anabaha ubutumwa bukomeye

Riderman wakunzwe mu njyana ya Hip Hop kuva kera

Riderman mu myaka yashize yagiye agaragara hejuru cyane ku gasongero ka muzika nyarwanda cyane cyane ku ndirimbo zigiye ziri mu njyana ya Hip Hop aho yatangiye kuyikora kuva kera.

Uko iminsi yagiye ishira, yagiye agaragaza nk’ukuntu utagikora cyane ndetse ngo agaragaza ubuhanga ndetse n’imbaraga zirushijeho mu muziki.

Ibingibi byaje, bikurikira ko hari hamaze kwaduka izindi njyana zagiye zikundwa n’abatari bake cyane cyane nkaho hakunzwe injyana nka KinyaTrap, ndetse na Trap Ish, aho zino zose abazamamariyemo ari Bushali, na Ish Kevin.

Riderman wakunzwe mu njyana ya Hip Hop kuva kera

Ku munsi wejo ku wa gatanu nibwo uyu muhanzi yasohoye indirimbo yise “Impamvu” aho igiye ifite ubuhamya ndetse n’ubutumwa bugiye bitandukanye, ariko akaba yanumvikanyemo yikoma bikomeye abavuga ijyana ya Hip Hop ndetse nawe ubwo bazimye.

Agaragazako ahubwo ari we wenyine mu bahanzi ba Hip Hop bakomeye ndetse bagihanyanyaza kugirango iyi njyana igume ku gasongero.

Ibi avuga ko abifashwa n’abahanzi bagenzi be, abakunzi ba Hip Hop ndetse n’abandi bantu bakorana mu Bisumizi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’ibihuha byamuvuzweho, Bwiza yasohoye indirimbo yikibamfasha

Davis D agiye kongera gukorera igitaramo karundura mu gihugu gikomeye I Burayi