in

Davis D agiye kongera gukorera igitaramo karundura mu gihugu gikomeye I Burayi

Davis D wamamaye mu ndirimbo harimo na "Sexy"

Umuhanzi Nyarwanda Davis D wamamaye nk’umwami w’abana, mu gihe muri iyi minsi yibereye i burayi, yamaze gutangaza ko agiye gutaramana n’abantu bose bazabishaka, bakaza mu gitaramo ari gutegura mu gihugu cya Sweden.

Ibingibi yabinyujije mu butumwa bugifi yacishihe ku rukuta rwe rwa Instagram aho yakanguriraga abantu kwitabira igitaramo ari bugirire mu gihugu cya Sweden kuri uyu wa Gatandatu.

Davis D mu minsi yashize nibwo yasohoye indirimbo ye nshyashya yise “Go Crazy”‘, akaba ayitezeho gukomeza gushyira umuziki we ku rwego rukomeye mpuzamahanga aho akomeza kwigarurira imitima ya benshi.

Davis D wamamaye mu ndirimbo harimo na “Sexy”

Si ubwa mbere agiye gukorera ibitaramo I burayi kuko no mu mezi yabanje muri uyu mwaka yagiye akorera ibitaramo bitandukanye I burayi nko mu bihugu nk’ubufaransa , ndetse n’ububurigi, aho yakuye igikundiro cyinshi.

Muri ibi bitaramo byise byagiye byitabirwa n’abantu batandukanye b’urubyiruko ariko baniganjemo abakobwa, we atangazako ari umwami wabo, ( Umwami w’abana/ abakobwa).

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Riderman yikomye bikomeye abahwihwisa ko yarangiye anabaha ubutumwa bukomeye

“Agashegu ndumiwe” Alyne Sano ubutumwa atanga mu ndirimbo bukomeje guteza urunturuntu