in

Nyuma y’ibihuha byamuvuzweho, Bwiza yasohoye indirimbo yikibamfasha

Mu minsi yashize nibwo hose ku mbuga nkoranyambaga hagiye havugwa amakuru menshi agiye atandukanye ndetse ashaka kugaragaza urundi ruhande rubi rw’umuhanzikazi Bwiza.

Nk’uko abantu bagiye babivuga byashoboraga guhagarika burundu umuziki w’uyu muhanzikazi, mu gihe kandi hari n’abandi bavugaga ko byose yabiteguye kugirango abashe kwigarurira abandi bafana ndetse anabonereho gukundisha abantu indirimbo ye nshyashya, ibyo benshi muri iyi minsi bakunze kwita “Agatwiko”.

Mu masaha ya nimugoroba nibwo uyu muhanzikazi usanzwe unafashwa cyangwa se unarebererwa na K Kass yashize hanze indirimbo y’amajwi n’amashusho, aho yayise “EXCHANGE”.

Muri iyi ndirimbo humvikanamo amagambo menshi yerekeranye n’ukuntu urukundo rwagiye ruhinduka ruva ku kuba urukundo rwa nyarwo ahubwo rugahinduka urukundo rugendera ku bintu n’amafaranga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ninjye wamujyanye kwa muganga”-Aline Gahongayire yahishuye byinshi ku burwayi bwa Yago

Riderman yikomye bikomeye abahwihwisa ko yarangiye anabaha ubutumwa bukomeye