Umuvugizi wa RIB, Bwana Murangira B Thierry yagaragaje ko bitari bikwiriye ko umuntu ushaka uburenganzira bw’umukobwa cyangwa uwahohotewe afatwa nabi kugeza n’ubwo ahohotewe n’itsinda ry’abishyize hamwe baziko biyoberanya.
Ibi yabivuze ubwo yari ari kuri Televisiyo Rwanda.
Agaruka ku bannyega abatanze ikirego cy’uwahohotewe, Murangira B Thierry yagize ati:”Umuntu yagize gutya, yabangamiwe, yagiye gutanga ikirego cyane ibi birego by’ihohotera rishingiye ku gitsina ari ibya GBV, ibyo byose.Ugasanga umuntu yagiye kurega noneho bagatangira bakamunnyega. Bakamunnyega bagakoresha amagambo umuntu atasubiramo. Ngo harya ngo bagusambanyije inshuro zingahe, ngo kuva Kibagabaga kujya hehe?Turabihanangiriza.”
Akomeza agira ati: “Ibyo muvuga turabyumva kandi bigize ibyaha. Ibyo bintu byo kunnyega umuntu kuko yatanze ikirego cyerekeye ,… Ngo wari wijyanye wari wagize gute. Ibyo rero , ni ugushaka gutera ubwoba ba bantu bari bagize Courage yo kujya kugaragaza ibikorwa bakorerwa bya harasimenti zishingiye ku gitsina [[Ihohotera rishingiye ku gitsina]. Ubwo ni ubundi buryo bwo gushaka kubatera ubwoba ngo ntibazabivuge cyane rero iyo ari umuntu uzwi [Celebrity], bitaga ngo umustari ugasanga babantu wenda bitewe n’ibyo uwo mustari yabahaye barakora ibyo bo bita ubwabo ngo ‘Social Justice’. Gushaka ngo sosiyete imukureho icyaha nubwo urukiko rwakimuhamya bakoresheje izi mbuga nkoranyambaga kubera ibyo babahaye turabizi kuko inkuru ibogamye ni urucabana.”gira ngo ubu ni uburyo bwiza kugira ngo [Cyber Bulling], ntabwo ari indangagaciro zagombye kuranga Abanyarwanda, kandi ni Channel nka zingahe usanga bahererekanya bazana ho abantu. Ibyo bintu turabihanangiriza , ibyo bintu bya Cyber Bulling , ibyo bintu byo gushaka Sexual Harassment biri ‘Online’ turabihanangiriza”.
Yakomeje agira ati:”Hari n’ikindi cyagaragaye aho bashaka guhohotera uwatanze amakuru, ibyo bigaragagara muri rya tegeko rya Protection Winslow Brower’s, kuko njyewe nagize umutima mwiza, nanze icyaha , nanze kugihishira nkajya kukigaragariza ubugenzacyaha, ugasanga ninjye ubaye ikibazo kuriya social Media y’ababantu bakeya”.
Umuvugizi wa RIB yakomeje avuga ko uwakabaye ikibazo ari uri mu makosa aho gufata uwatanze amakuru ngo abe ariwe uba ikibazo.
Ibi byavuzweho nyuma y’uko Jolly yari aherutse kwihanangiriza abatera ubwoba abakobwa bagaragaje ihohoterwa bakorewe.