in

RIB yitabajwe aho ya modoka ya Bahavu Jeanette ishobora gufatirwa atari yayimarana kabiri

RIB yitabajwe aho ya modoka ya Bahavu Jeanette ishobora gufatirwa atari yayimarana kabiri.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwandikiwe rusabwa ko imodoka ya Bahavu Jeanette yasubizwa nyirayo.

Ni kirego IGIHE dukesha iyi nkuru ifitiye kopi cyashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ku wa 25 Nzeri 2023. Ni ikirego cyatanzwe na Mfuranzima Eric arega Iradukunda Josiane, usanzwe ari mushiki wa nyir’ikigo, Ndoli Safaris cyari cyatanze iki gihembo cy’imodoka.

Nkuko bigaragara mu kirego cyamaze gutangwa, iyi modoka yaguzwe ku wa 14 Ukwakira 2022, Mfuranzima yizezwa ko azaba yahawe miliyoni 11 Frw (igiciro bari bumvikanye) bitarenze ku wa 17 Ukuboza 2023.

Mfuranzima yasabye RIB ko iyi modoka yafatirwa mu rwego rwo kuyisigasira kugira ngo idakomeza kwangirika.

Iki kirego cyagiye gushyikirizwa RIB mu gihe ku rundi ruhande ku wa 14 Nzeri 2023, Mfuranzima abinyujije ku banyamategeko be yari yandikiye Iradukunda Josiane wari waguze iyi modoka amusaba ko basesa amasezerano bagiranye cyane ko atabashije kubahiriza ibyo bumvikanye.

Amakuru avuga ko kuva yamwandikira nta gisubizo yabonye undi nawe ahitamo kwiyambaza inzego z’ubutabera.

Andi makuru twabonye ni uko nubwo Bahavu abitse iyi modoka kugeza ubu yanditse mu mazina ya Mfuranzima Eric kuko batigeze bayimukuraho ngo yandikwe ku wayitsindiye.

Mu ijoro ryo ku wa 1 Mata 2023, nibwo Bahavu Jeannette yatsindiye iyi modoka yo mu bwoko bwa KIA K5 yakozwe mu 2013 ifite agaciro ka miliyoni 13Frw.

Nyuma yo kuyegukana ndetse akayemererwa, ntabwo yahise ayihabwa na Sosiyete yitwa Ndoli Safaris yari yaremeye guhemba uzayitsindira.

Uyu mugore byageze naho yitabaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, asaba ko bamufasha guhabwa imodoka ye mu mahoro.

 

Ni imodoka uyu mugore yashyikirijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Agezweho: Hamenyekanye inkuru nziza ku bakunzi b’ikipe ya APR FC

Iminsi 40 yamugereyeho ari guteza utwo yibye! Umusore yafashwe ari guteza ibyo yibye