in

RIB yihanangirije shene za YouTube (YouTube Channel) zirenga 30 zitangaza ibisa n’ibiterasoni ndetse n’uburaya

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwihanangirije Shene za YouTube(YouTube Channel) zirenga 30 zo mu Rwanda zitangaza ibijyanye n’ibiterasoni ndetse n’uburaya.

YouTube Channel zasabwe gukuraho ibiganiro nta yandi mananiza harimo izitwa Uburyohe TV, Rwanda Eye News TV, Isiri TV, Gift TV, Ghetto 250, Amabanga Yurugo TV, Love 250, Bibaho TV, Lucky Rehema TV, Amahumbezi TV, Home Town TV, Agasobanuye TV, Humble TV, Kigali Love Zone TV, Drop Out 250 TV, Star Max TV n’zindi myinshi.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yagaragaje Shene za YouTube zitangaza ibitemewe asaba ba nyirazo kubikuraho nta yandi mamaniza bitaba ibyo bagakurikiranwa mu mategeko.

Yagize ati: “Mutekereze neza ko aya ari mahirwe yanyu ya nyuma yo gukemura iki kibazo. Hari ibintu byinshi byiza mushobora gusangiza abantu ariko bidashishikariza gukora uburaya n’ibiterasoni. Turabasaba guhita musiba ibintu nk’ibi ku miyoboro yanyu kandi mugahindura byinshi ku byo mutangaza mukora ibizima”.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umubonye wagira ngo n’Umwamikazi: Umukobwa w’umuraperi Young Grace akomeje guca impaka ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uburyo yagaragaye yambaye ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko -IFOTO

Ntiyatuma hari umwegera! Miss Ishimwe Naomie yanze ko Miss Muheto Divine yegera umukunzi we ubwo bari muri Bk Arena (AMAFOTO)