in

RIB yataye muri yombi Nkurunziza Jean Marie w’imyaka 20 wishe Muhamahoro Emmanuel bapfuye 150 Rwf

Umusore w’imyaka 19 witwaga Muhamahoro Emmanuel yitabye Imana kuri uyu wa 26 Ukwakira 2023 aguye mu bitaro bya Kaminuza bya Butare, nyuma y’umunsi umwe atewe ibyuma na Nkurunziza Jean Marie w’imyaka 20 barwaniye mu kabari bapfa 150 Frw.

Ibi byabereye mu mudugudu w’Umuyange mu mugoroba wo kuwa 25 Ukwakira uyu mwaka. Ni mu kagari ka Gahororo, mu murenge wa Karama ho mu karere ka Huye.

Amakuru agera ku IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko aba basore bombi bashyamiraniye mu kabari bakarwana bapfa 150 Frw. Baje gusohoka hanze Nkurunziza Jean Marie ahita itera ibyuma mu bitugu Muhamahoro Emmanuel.

Muhamahoro bamujyanye ku bitaro bya Kaminuza bya Butare(CHUB),maze kuwa 26 Ukwakira ashiramo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Kabalisa Constantin yavuze ko ukekwa yahise afatwa.

Ati “Umunyabyaha we twahise tumufata ako kanya, tumushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo akurikiranwe.”

Gitifu Kabalisa akomeza avuga ko, abo basore bombi bari basanzwe barangwa n’imyitwarire mibi.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ayikunda urudashira! Rutahizamu Bonfils Caleb wakiniye ikipe ya Rayon Sport yemeye aza mu Rwanda agendera ku mbago azanwe n’impamvu imwe gusa -IFOTO

U Rwanda rwarokoye Abanyarwanda 400 biganjemo urubyiruko bari bagiye gucuruzwa mu mahanga