in

RIB yataye muri yombi abana ba Nyirangaruye Daphrose bamwishe bamunigaguye

Nyirangaruye Daphrose biracyekwa ko yishwe n’abana be babiri bamunize, bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mutungo.

Ibi byabaye kuri uyu wa mbere tariki 06 Ugushyingo 2023 mu mudugudu wa Gatebe,mu Kagali ka Susa mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke.

Nk’uko bitangazwa na Konekt 250 dukesha iyi nkuru, ni uko abana n’uyu mubyeyi wabo babanaga mu makimbirane bapfa imitumgo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvenal, yavuze ko ayo makuru ariyo gusa n’abacyekwaho babyemeye.

Yagize ati”:Ni byo koko uyu mubyeyi yapfuye ariko biracyekwa ko yishwe n’abana be bamunize kubera amakimbirane bari bafitanye ashingiye ku mitungo. Ubu abo bana bafashwe Kandi bari kubyemera”.

Gitifu Kanyogote akomeza avuga ko abacyekwaho icyaha cyo kuniga umubyeyi wabo bacumbikiwe kuri RIB Sitasiyo ya Kangongo.

Abatawe muri yombi ni Abasore 2 bavukana Ndikumana Joel w’imyaka 23 na Niyoyandinze Eric w’imyaka 18.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Ndabona wagirango amaso yaragiye kuvamo”! Amafoto ya Miss Muheto Divine nyuma yaho akoreye impanuka akomeje kubabaza benshi bari kuyabona

Kigali -Gasabo! Umusore wibanaga mu nzu (Ghetto) yiyahuye