in

RIB yatangaje ko Nyina wa Ishimwe wabujijwe amahirwe yo kujya mu kademi ya Buyern Munich yatawe muri yombi gusa byateje impaka

RIB yatangaje ko Nyina wa Ishimwe wabujijwe amahirwe yo kujya mu kademi ya Buyern Munich ko yatawe muri yombi

Umuvugizi wa RIB yatangaje ko yataye muri yombi abandi bantu batatu bari muri dosiye y’abana babujijwe amahirwe yo kujya mu kademi ya Buyern Munich.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yatangaje ko uru rwego rwataye muri yombi  umukozi ushinzwe irangamimerere, umujyanama w’ubuzima na nyina wa Ishimwe, bose bo mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye, bakurikiranweho icyaha cyo guhimba inyandiko igaragaza imyaka y’uyu mwana n’ubufatanyacyaha mu guhimba inyandiko.

Nyina wa Ishimwe araza muri iyi dosiye kuko  akekwaho kwifashisha umujyanama w’ubuzima n’ushinzwe irangamimerere, bakamuha ifishi igaragaza ko uyu mwana yavutse mu Kwakira 2010; ibyagombaga kumufasha koherezwa mu ishuri ry’iyi kipe. Nyamara ngo amakuru ari kuri iyi ifishi atandukanye n’ari ku bindi byangombwa.

Gusa nyuma yo gutabwa muri yombi k’uyu mubyeyi abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga ntibabyiyumvisha.

Comments.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu muhango wo gushyingura se ntiyabonetse: Umuvandimwe wa The Ben, Rukundo Elie wamenyekanye nka ‘Green P’ yagarutse mu Rwanda nyuma y’iminsi se yitabye Imana

Biratangaje! Umurwayi yagiye kwisuzumisha maze muganga asanga isazi nzima mu mara ye