in

RIB yasubije Ruvuzananga wari wayibajije inzira umuntu yanyuramo ashaka kwifatanya n’uru rwego mu gutanga umusanzu we muri service nziza itanga mu gihugu kuko nawe afite umuhate wo kubagana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023, nibwo umwe mu bakoresha urubuga rwa X witwa Ruvuzananga yabajije urwego rw’ubugenzacyaha RIB, inzira binyuramo kugira ngo ube umugenzacyaha kuko abyiyumvamo.

Yagize ati “Mwaramutse neza RIB, nitwa ruvuzananga ndabasuhuje amahoro y’imana abane namwe, umuntu ushaka kwifatanya namwe mugutanga umusanzu we muri service nziza mutanga ku gihugu byanyura muzihe nzira? Numva mfite umuhati nubushake bwo gufatanya namwe murakoze cyane.”

RIB yasubije Ruvuzananga mu butumwa bugira buti “Mwiriweho neza Ruvuzananga, tugushimiye kuba wifuza gutanga umusanzu wawe muri RIB. Iyo hari imyanya y’akazi biratangazwa, wasanga wujuje ibisabwa ukandika usaba, ugakora ibizami, wabitsinda ugatangira akazi. Karibu.”

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukino wa Rayon Sport na Police Fc wari uri kuba ugeze ku munota wa 35 uhagaritswe igitaraganya

Rayon Sports yari yagiteretsemo rugikubita! Abasifuzi basifuye umukino wa Rayon Sports na Police FC banzuye ko iminota 53 yari isigaye ikinwa https://wp.me/p7ovfz-1bwP