in

RIB yahamagaje wa munyamakuru Nkundineza Jean Paul uherutse kwibasira Mutesi Jolly nyuma y’uko Prince Kid akatiwe gufungwa imyaka 5

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB, rwahamagaje Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul uherutse kwibasira Mutesi Jolly nyuma y’uko Prince Kid yari amaze gukatirwa igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu ya Frw miliyoni 2, ahamijwe ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Urukiko Rukuru rumaze gusoma uyu mwanzuro rwafatiye Prince Kid, Nkundineza yikomye Miss Mutesi Jolly avuga amagambo akakaye yibasira uyu mukobwa wabaye Miss Rwanda 2016.

Tariki ya 14 Ukwakira 2023 nibwo RIB yahagaje Nkundineza kwitaba ubutumire ku biro bikuru bya RIB biri Kimihurura, azitaba tariki 16 Ukwakira 2023 saa tatu z’igitondo.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu muhango wo gusezera bwa nyuma umuraperi Young CK hari abahanzi baje kumusezeraho – AMAFOTO

Rayon Sport yakinnye na Shitani nafana Shitani! Imbamutima z’umufana wa APR FC nyuma y’uko Musanze FC itaye Rayon Sport mu bigori -Amashusho