Reba umukinnyi urimo gushakishwa n’amakipe menshi y’ibihangange ku isi.

Amakuru yasohotse avuga ko mu 2022 ubwo Erling Haaland yaba avuye muri Borussia Dortmund yahitamo kujya muri Real Madrid.

Nyuma yo kuva muri RB Salzburg yerekeza muri Borussia Dortmund muri Mutarama 2020, Haaland ubu ni umwe muri ba rutahizamu bifuzwa n’amakipe menshi dore ko amaze gutsindira Dortmund ibitego 70 mu mikino 69 amaze kuyikinira mu marushanwa yose.

Goal.com yatangaje ko uyu musore yaba ari kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid n’ubwo amakipe yo mu Bwongereza arimo Manchester United,Liverpool,Chelsea na Manchester City zimwifuza.

Mu 2022 mu mpeshyi amasezerano ya Erling Haaland avuga ko uzanye miliyoni 63 z’amapawundi umushaka wamubona.

Bikomeza kuvugwa ko Erling Haaland yaba yarabwiye abantu be ko kujya mu ikipe ya Real Madrid ariyo mahitano ya mbere kuri we ubwo azaba avuye muri Borussia Dortmund.

Mino Raiola ushinzwe kumushakira isoko aherutse gutangaza ko uyu musore agira inzu muri Espagne ariko kuba Real Madrid ishaka kuzana Kylian Mbappe bishobora kuba ikibazo.

Wakanda Hano ukabasha gukurikira YEGOB RADIO

Written by Jean Claude Unique

Tel:+250788 674 326

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore ararira mu myotsi nyuma yo guhimba ko yapfuye kugirango atandukane n’umugabo we w’umukene, none umugabo yabaye umuherwe.

Amashusho y’umunsi: umunyarwandakazi wagaragaye atwaye igare ahetse umwana yatunguye benshi .