in ,

Reba udushya twaranze PGGSS6 muri Road Show yabereye I Gicumbi (amafoto)

Nk’uko byari biteganijwe, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2016, mu karere ka Gicumbi niho hari hategerejwe igitaramo cya mbere cya roadshow gihuza abahanzi 10 barimo bahatanira ku nshuro ya 6 irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Kuva mu masaha ya mugitondo mu mujyi rwa gati wa Gicumbi no mu nkengero zaho hari hashyushye, aho wabonaga urujya n’uruza rw’abafana baganaga kuri stade ari nako bagenda baririmba bagaragaza abahanzi bashyigikiye.

Kuva ku isaha ya saa Saba(13h00)nibwo abashyushya rugamba Mc Anitha na mugenzi we Mc Buryohe waje asimbuye Mc Tino bageze ku rubyiniro, maze batangira gusurutsa abafana, babifashijwemo na Dj Bissosso wavangavangaga imiziki itandukanye.

Abahanzi bose uko ari icumi bageze I Gicumbi amahoro kandi biteguye gushimisha abafana mu buryo bwa Semi-Live mu gitaramo gifite insanganyamatsiko igira iti:’’NI JYE UTAHIWE’’

Abagize akanama nkemurampaka ni Tonzi,Lion Manzi ,Aimable Twahirwa

gumaa1

Abahanzi batomboye uburyo bari bukurikirane ku rubyino mu gushimisha abafana hakaba habanje Dany Vumbi ,Bruce Melodie ,Christopher ,Young Grace ,Jules Sentore ,Umutare Gaby ,TBB ,Allioni, Dany Nanone ,Urban Boys

gumaa3

Danny Vumbi I Gicumbi
guma24

guma25

Uyu muhanzi wakunzwe cyane mu ndirimbo ni Danger niyo yaje kwinjiriraho akurikizaho Baragowe,Ni  Uwacu gusa agashya kabayeho kuri we yatunguwe cyane ni uburyo yakiriwe aho wasangaga abafana batarimo gusimbuka nkuko we yarabyiteze,ibi bikaba byatewe ahanini ni uko yari ku nshuro ye ya mbere yitabiriye Primus Guma Guma Super Star

Bruce Melodie I Gicumbi

 

Uyu muhanzi winjiranye ingufu zidasanzwe mu ndirimbo yise Ndakwanga akurikizaho Ntujya unkinisha asoreza kuri Umutwe ,yasize yanditse amateka muri Gicumbi ku buryo yatashye batabishaka .

Bigaragare ko amaze kumenye ibanga rya Road show za Primus Guma Guma SuperStar

Christopher I Gicumbi

guma23

guma22

guma21

Nk’ibisanzwe mu mitoma itagira uko isa ,yinjiriye ku ndirimbo yise Agatima akurikizaho Dutegereje Iki,asoreza kuri Birahagije maze abyinisha abafana ivumbi riratumuka bimwe mu byo benshi batari bamwitezeho asoza avuga ko igikombe ari we uzacyegukana .

 

Young Grace I Gicumbi

guma20

guma18

guma19

Uyu muhanzikazi nyarwanda ufite ubunararibonye muri Primus Guma Guma  Superstar  kuri iyi nshuro yaje gutungurwa cyane n’abafana dore ko wasangaga bamuhanze amaso ariko nyamara kuririmba ho ukumva ko abirimo neza ntakibazo ,yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze nka Hangover,Ataha he..

 

Jules Sentore I Gicumbi

guma17

guma16

guma15

Intore Jules Sentore yakoze agashya uyu munsi ubwo yinjiranye n’ababyinyi bambaye bakenyeye maze we aza yambaye bisanzwe gusa nkuko ari Intore ,byarangiye nawe acinye akadiho mu ndirimbo yise Ngera ,Udatsikira ,Kora Akazi gusa nyine nawe ku bafana wabonaga Atari benshi cyane bamushyigikiye

 

Umutare Gaby I Gicumbi

guma13

guma14

Ku nshuro ye ya mbere yinjiye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star yabashije gukora ibishoboka byose ,yinjiriye ku ndirimbo Ntunkangure akurikizaho Urangora maze asoreza kuri Mesa Kamwe aho wabonaga ko indirimbo  abantu bazizi gusa nk ‘ umuhanzi ukijyamo bwa mbere aba akwiye kwiga uburyo agomba gushyiramo agatege imbere y ‘abafana be

TBB I Gicumbi

guma11

guma12

guma10

Aba basore Tino, Bob ,  Benjah bakoze agashya nk ‘abahanzi bakinjira mu irushanwa bwa mbere kuko bagerageje gushimisha abafana ku ndirimbo Mbwiza Ukuri ,Yampaye Inka maze basoreza kuri Vuza Ingoma yakiriwe neza bidasanzwe

Allioni I Gicumbi

guma8

guma7

guma6

Umuhanzikazi Allioni wari ugiyemo bwa mbere muri Primus Guma Guma Superstar yaje gukorana ingufu zidasanzwe maze ashimisha abakunzi be karahava mu ndirimbo Umusumari,Pole Pole hanyuma bigeze ku Impinduka ivumbi riratumuka

Dany Nanone I Gicumbi

guma3

guma4

Uyu muraperi yakoze ibishoboka kandi yitwaye neza imbere y’abakunzi be ,aha Dany Nanone yinjiranye na Khalfan baririmba Njye Ndarapa ,Imbere n’inyuma maze kuri Narya Dance ivumbi riratumuka karahava

Urban Boys I Gicumbi

guma1

Guma Guma 1

Iri tsinda ryaje ritegerejwe n’abenshi dore ko hari hashize igihe ritagaragara muri Primus Guma Guma Super Star ,binjiriye ku indirimbo yitwa Till I Die bakurikizaho Soroma Nsorome basoreza kuri Yawe .

Urban Boys nibo basoje roadshow ya Gicumbi .

guma2

Tumwe mu dushya tudasanzwe twaranze Road Show ya Gicumbi :

 

Abahanzi bagiye ku rubyino batazi imibare yabo bazatorerwaho muri PGGSS6

Abafana ba Urban Boys bateje akavuyo maze batabwa muri yombi na Police

Abahanzi nka Urban Boys ,TBB ,Allioni bazanye coister z’abafana bazikuye I Kigali

Young Grace yaririmbye arwaye bituma agaragaza intege nkeya imbere y’abafana

Dany Vumbi n’umugore ntibasibye kugaragaza urukundo rwabo ,dore ko basomanaga mu ruhame bigaragara ko bishimiye Primus Guma Guma Super Star

Bruce Melodie,Christopher ,TBB,Dany Nanone,Allioni  na Urban Boys nibo bahanzi bashimishije abantu kurusha abandi.

Mu gusoza ,twabibutsa ko Road Show ikurikiyeho izabera I Karongi ,yegob.com tukazakomeza kuhababera tubagezaho amakuru yose ya PGGSS6

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
papy
papy
8 years ago

Comment: Allioni yaguze abafana ba oda paccy bazwi ku Indangamirwa

madilu
madilu
8 years ago

Comment: Haaaa iyi yo ni hatari kabisa

Only You by Ben Kayiranga ft The Ben

Abongabo by Bikhansani (Official Video)