Michelle LaVaughn Robinson Obama ni umwe mu bagore b’abaperezida bayoboye Amerika wigaruriye imitima y’abatari bacye,umurava no guhora iruhande rwa Barack Obama byamuhesheje gukundwa n’abantu bingeri zose ndetse no mu mezi make ashize ubwo amatora y’umukuru w’igihugu yari ataraba amafoto ya Michelle w’imyaka 52 yakwirakwijwe ku mbuga nkiranyambaga n’abatari bacye bavuga ko bazamukumbura ntakabuza.
Mu gihe bamwe bibaza icyo agiye gukurikirizaho nyuma yuko umugabo we asimbuwe ku buyobozi na Trump,yatangarije ikinyamakuru Vogue ko ibyo gukora ari byinshi ariko ngo icyo ashyize imbere ari ugufasha mu guharanira ko hajya hatangwa indyo yuzuye mu mashuri.
Mu gihe atari yatangiza uyu mushinga byimbitse  mu ma Leta yose we ubwe  yikoze mu mufuka akuramo asaga $2.5 million maze atangiza umushinga wo guhinga imboga ahitwa South Lawn,Washington D.C ngo imboga n’imbuto zivuye muri iyi mirima bikoreshwa nk’amafunguro muri white house ubundi bigashyirwa muri Food Bank Organization ndetse we ubwe yanditse igitabo kuri ubu busitani yise “American Grown: The Story of the White House Kitchen Garden and Gardens Across America”Â