in

NDASETSENDASETSE YEGOKOYEGOKO NdabikunzeNdabikunze

Reba impamvu itangaje ituma abagabo bahorana stress bikundira abagore banini.

Ubundi ibimenyerewe kuri benshi ni uko umukobwa muto muto ariwe ukundwa cyane n’abagabo. Ibi rero bigenda binyomozwa n’impuguke n’abashakashatsi batandukanye.

Nk’uko byemejwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke zo muri univerisite ya Londres, abagabo bakunda guhura n’umunaniro mwinshi wo mu mutwe (stresse) byagaragaye ko akenshi baba bifuza kubona iruhande rwabo umugore munini.

Nk’uko inyandiko dukesha urubuga rwa internet rwa 7sur7 ibivuga ubushakashatsi bwakozwe bwakozwe ku banyeshuri bo muri kaminuza bari bari mu bihe bikomeye by’umunaniro(stress) aho bahawe amafoto menshi cyane y’abakobwa bagombaga guha amanota bakurikije uko bumva babakunze kandi babishimiye.

Icyatangaje ni uko abahawe amanota menshi ari abagore n’abakobwa banini rwose.

Bagira icyo bavuga kuri ubwo bushakashatsi, abahanga bo muri universite ya Londre n’iya Newcastle bemeje ko kuba umugabo uri mu minaniro myinshi(stress) abenshi muri bo bakunda umugore munini ari uko baba bumva bifuza umukunzi ufite ishusho cyane isa n’uy’umubyeyi bityo bakihitiramo usa n’uwabagirira impuhwe akanabumva mbese nk’umubyeyi.

Gusa abantu ngo ntibakunda kimwe aho usanga abakobwa banini bibatera ikibazo kugeza ubwo hari n’abagerageza kunanuka bagakabya kwifatira ibyemezo aho biba bishobora kubatera izindi ndwara kandi burya koko kunezererwa uko uri iyo bitabangamira ubuzima bwawe n’umusanzu waha uwaza agukunda wese.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cristiano Ronaldo na Erik Ten Hag umubano wabo wongeya kumera neza

Amavubi yungutse umuzamu mushya ukina i Burayi