in

NdababayeNdababaye

Reba ibyo Umugabo wa Bahavu Jannet yamukoze bikarangira bashwanye

Fleury Legend, Umugabo wa Bahavu Jannet yateguye guha impano y’imodoka umugore we ariwe Bahavu, kugirango amushimira kuba yaremeye kumukunda ndetse no kuba yaremeye kumubera umugore.

Ubwo Fleury yaragiye asanga Bahavu mu nzu aho yari ari amubwira ko hari ikiganiro barimo gutegura bashaka kuzereka abakunzi babo kuri YouTube ya Fleury&Janet. Gusa mbere gato, Fleury yamubwiye ko hari surprise ashaka kumukorera amusaba ko yamupfuka agatambaro mu maso. Fleury yarabikoze amupfuka agatambaro mu maso maze amumanura muri parking aho yari yaparitse imodoka yari yateganyije kumuha nk’impano.

Igihe cyarageze maze Fleury apfukura Bahavu maze Bahavu agikubita amaso iyo modoka yo mu bwoko bwa Hyundai Fleury yari amuhayemo nk’impano kwihangana biramunanira ararira ndetse anabwira Fleury ko amukunda cyane ari nako amuhobera ndetse anamusoma.

Bahavu yagize amatsiko maze yinjira mu modoka arayatsa ari nako Fleury yari ari iruhande rwe maze bakanyuzamo bakabwirana amagambo meza y’urukundo bigaragaza ko Bahavu yishimiye cyane impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai yahawe na Fleury.


Ibyishimo ntibyarambye kuko Fleury yaje guhishurira Bahavu ko iyo modoka atari iye ko ahubwo ari prank yari yateguye gusa amubwira ko azamugurira imodoka ye ya Hyundai kuko yabonye ko ayikunda. Bahavu kubyakira byaramunaniye maze ahita yihutira gusohoka muri iyo modoka bigaragara ko ababaye ndetse ahita agenda yiruka asubira mu nzu ababaye cyane. 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ijambo rya mbere Imanishimwe Emmanuel yavuze akigera mu ikipe ye nshya.

Supersexy yatweretse uko yari ameze atariyongeresha inyuma he