in

Reba ibyo Cristiano Ronaldo na Messi basangije abafana babo nyuma y’umukino

Mu ijoro ryo kuwa kane tariki 19 Mutarama 2023 ,nibwo habaye umukino wahuje PSG na  Riyadh XI ,mu mukino wabereye muri Saudi Arabia ,kuri sitade ya  the King Fahd International Stadium, urangira ari ibitego 5-4.

Uyu mukino wari utegerejwe na benshi ,ahanini bitewe nuko wasaga nk’ugiye kumara impaka z’abafana ba Lionel Messi na Cristiano Ronaldo ,ndetse ukaba wari wo mukino wa mbere kuva Cristiano Ronaldo yahitamo gukomereza umwuga we muri Saudi Arabia.

Nyuma y’umukino Cristiano abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze yasangije abamukurikira amafoto yaranze umukino harimo niyo afatanye na Messi agaragaza ko yishimiye kongera guhura n’inshuti ze ,zirimo abo baherukanaga mu mikino y’igikombe cy’isi cyabaye mu mpera z’umwaka wa 2022.

Nyuma Lionel Messi nawe yifashishije urubuga rwe rwa instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 gusa ,yashyizeho amashusho mato ari guhoberana na Cristiano Ronaldo ,ibyafashwe nk’ikimenyetso cyo kuba aba bagabo bombi , ukuyemo iby’abafana bavuga bo basanzwe bahuza.

Ikinyamakuru Sports Bible dukesha iy’inkuru kivuga ko mu bigaragara aba bagabo bombi bari bafitanye urukumbuzi ndetse barimo  bifurizanya imigisha ,cyane ko byasaga nkaho ariwo mukino wanyuma aba bagabo bahuriyemo. Cristiano akaba yabwiye Messi ko yishimiye kongera kumubona undi nawe amusubiza gutyo , ndetse Messi yifuriza Cristiano ugiye gukomereza  ubuzima Saudi Arabia amahirwe .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Nkumbuye ubwiza bwo muri Qatar” Annet Mugabo wakurikiranye imikino y’igikombe cy’isi yatangaje byinshi utamenye byabereye muri Qatar

Shaddy Boo yavuze aho yahuriye na papa w’abana be ndetse n’icyatumye batandukana – VIDEWO