in

Reba ibintu byihutirwa umuntu wese w’igitsinagore ategetswe guhita akora mu gihe amaze gutera akabariro

Hari ibintu umukobwa cyangwa umugore wese aba akwiye guhita akora mu gihe amaze gutera akabariro ako kanya kugirango arushaho kugubwa neza, no kumva aruhutse.
Nibyo tugiye kureba muri iyi nkuru:

1.Ihanagure

Ushobora kwihanagura mbere yo kunyara na nyuma yaho, gusa mu kwihanagura ugakoresha agatambaro winitse mu mazi ashyushye. Ukibuka guhanagura uvana imbere usubiza inyuma kandi ugahanagura ibice by’inyuma gusa kuko imbere ho burya hikorera isuku. Hari imiti yagenewe gusukura mu gitsina, niba ari yo uhisemo gukoresha ibuka kureba ko yujuje ibisabwa kandi nayo isukura inyuma si imbere (inyuma tuvuga ni ahagaragara, ntiyinjizwa aho igitsina cy’umugabo cyinjira.

2.Nywa amazi

Niba utanabize ibyuya ariko burya umubiri watakaje amazi kuko imibonano ni imwe muri siporo. Amazi watakaje burya anakamura mu gitsina ndetse niba wazanye amavangingo menshi, ukeneye kongera kunywa amazi kandi nunywa menshi bizagufasha kunyara vuba nyuma y’imibonano, bityo za bagiteri zirusheho gusohoka.

3.Shaka uko wajya kwihagarika

Nubwo waba wumva nta nkari ufite ariko gusoba, kunyara ni uburyo bwa mbere kandi bw’ingenzi bwo gusukura mu gitsina nyuma yo gukora imibonano. Iyo uri gukora imibonano, za bagiteri zo mu kibuno (urabizi hegereye igitsina) zishobora kuza zikaba zagera hafi y’umwenge uvamo inkari dore ko mu gihe cy’imibonano utota ibyo bice byose bigafasha bagiteri kugenda zihuta ibi bikaba byazagutera ubwandu bw’umuyoboro w’inkari (UTI). Inkari rero zisohokana za bagiteri zari ziri hafi aho ngaho.

4.Nta kariso nyuma y’akabariro

Niba wajyaga uhita wambara nyuma y’imibonano ntuzabisubire, nushaka no kuyambara ntugasubire mu yo wari wambaye. Mu gutegurana rwa rurenda ruza rugatosa ikariso uko ikariso uyikuyemo uri mu mibonano uwo mwanya umara utayambaye iba yakiriye bagiteri amamiriyoni menshi kandi zagutera indwara nyuma y’imibonano. Igitsina gikeneye kuruhuka nkuko nawe ubishaka, ibyiza ni ukutambara rero ikariso kugirango akayaga kahahuhe. Wanayambara ukambara iteye ipasi mu kwirinda indwara zinyuranye kandi ikoze muri cotton.

5.Ntiwibagirwe yawurute

Yawurute iri mu mafunguro arimo probiotic kandi izi probiotic ni bagiteri nziza zinabonekamo izo dusanga mu gitsina. Gufata yawurute cyangwa andi mafunguro arimo probiotic rero bizakurinda indwara ziterwa n’imiyege zifata mu gitsina kandi bizatuma bagiteri nziza zaho zidahungabana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Christopher yashyize hanze andi mafoto maze abafana be batangarira ubwiza bwe

Miss Sonia Rolland w’imyaka 41 yatangaje ko asigaye ateretwa n’abasore bakiri bato