in

Miss Sonia Rolland w’imyaka 41 yatangaje ko asigaye ateretwa n’abasore bakiri bato

Sonia Rolland w’imyaka 41 y’amavuko wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, yahishuye ko abasore bakiri bato bakunda kumubenguka.

Uyu munyarwandakazi yatangaje ibi ubwo yari mu kiganiro Tropiques Criminels, kinyura kuri France 2, televiziyo yo mu Bufaransa.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Télé-Loisirs, Sonia Rolland w’imyaka 41 yavuze ko abasore bakiri bato bakunda kumutereta.

Ati “Ibyo byambayeho inshuro nyinshi. Kuba umuntu wo mu kigero cy’imyaka 40 yakurura abasore bari mu kigero cy’imyaka 20 […] ntabwo nari narigeze nteretwa n’abasore bato.”

Yavuze uko umunsi umwe yari ategereje umwana we imbere y’ishuri yigamo, umwe mu basore akamwegera ashaka kumuvugisha bigaragara ko yari yamubengutse.

Ati “Yaranyegereye ansaba isegereti. Namubwiye ko ntanywa itabi ariko aho kugenda arambaza ati ‘uri umushyitsi?’ Nta kindi namusubije uretse kumuhakanira mubwira ko nari nzanywe no kureba umukobwa wanjye. Yahise ahonga mu maso.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba ibintu byihutirwa umuntu wese w’igitsinagore ategetswe guhita akora mu gihe amaze gutera akabariro

Miss Mugabekazi Queen uhagarariye u Rwanda muri Miss University Africa ari gusaba ubufasha abanyarwanda