Uyu mukobwa byitezwe ko azahaguruka mu Rwanda mu Ugushyingo 2017 twifuje kumenya aho ageze imyiteguro y’iri rushanwa maze Inyarwanda.com duhitamo kumwegera ngo tugirane ikiganiro kirambuye aha yahereye atangaza ko yahuye n’ingorane zo kubona Visa cyane ko mu Rwanda batagira Ambasade y’iki gihugu byamusabye kujya gushaka Visa muri Kenya.
Habibah Ingabire yabwiye yegob ko azahaguruka mu Rwanda tariki 14 Ugushyingo 2017 yerekeza muri iki gihugu aho azaba yitabiriye aya marushanwa yabajijwe aho ageze imyiteguro maze agira ati”Imyiteguro nyigeze kure,ndigukora cyane kugirango nzaheshe igihugu cy’u Rwanda ikamba nanjye ubwanjye niheshe agaciro.” Iki kibazo cyakurikiwe no kumubaza ibyamugoye mu myiteguro y’aya marushanwa maze Habibah Ingabire agira ati” Ikintu cyangoye mu myiteguro ni ukubona visa. kuko byansabye kujya Nairobi kuyishakirayo kuko hano nta Ambasade ya Poland tugira, ntago biba byoroshye kuko binsaba no gusubirayo kuyifata.”
Ingabire Habibah
Twabajije uyu mukobwa nk’ibice by’iri rushanwa yumva afitiye ubwoba kurusha ibindi agira ati” Ibyiciro numva bizangora ni igihe tuzajya tuba turi gusura ahantu hatandukanye kuko basura imisozi,kandi ndi umunebwe wo kugenda. Ikindi hazaba hakonje cyane ntago ari ibintu namenyereye urumva ko bizaba bingoye gusa hamwe n’abandi nzamenyera nta kibazo.”
Uyu mukobwa yagaragaye muri 15 bahabwa amahirwe muri iri rushanwa. Ese bimubwiye iki?, Iki kibazo agisubiza yagize ati”icyo byambwiye kuza muri cumi na batanu bahabwa amahirwe ni uko nabonye ko nshoboye kandi byanyongereye imbaraga n’icyizere ko bishoboka 100% ko natahana ikamba mu Rwanda.”
Ingabire Habibah azaba abaye umukobwa wa gatandatu uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa
Ingabire Habibah tuganira twamubajije niba ajya aganira n’abakobwa b’Abanyarwandakazi bitabiriye iri rushanwa mbere ye yagize ati”Ababanje muri iri rushanwa rya Miss Supranational turavugana abenshi nka Miss Yvonne wahagarariye u Rwanda ku nshuro ya mbere 2012, Miss Colombe 2016, Miss Neema 2014 abo bose bitabiriye iri rushanwa nibo mbasha kuganira nabo.”