in

Reba emoji ushobora gukoresha zikagukoraho bitewe n’aho uri.

Ibimenyetso (Emojis) bitandukanye bikoreshwa akenshi mu butumwa bugufi kuri telefone, bigira ibisobanuro binyuranye bitewe n’aho umuntu ari (igihugu), bityo rero ni ngombwa gushishoza mbere yo kubikoresha.

1. Igikumwe kireba hejuru

Aka kamenyetso ubusanzwe kavuga ko ibintu bimeze neza, ariko mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, gakoreshwa nk’igitutsi, mu mwanya w’akamenyetso k’ikiganza kerekana urutoki rwo hagati rukoreshwa nk’igitutsi cyane cyane mu Banyamerika, ariko no muri Afurika bimaze kwinjira mu mico imwe n’imwe.

2. Ibiganza bikoma amashyi

Ubusanzwe henshi ku isi, aka kamenyetso kerekana gukoma amashyi, ariko mu Bushinwa gakoreshwa nko nkwereka umuntu ko umwifuza (kuryamana na we)

3. Ikiganza cyanditse 0

Henshi ku isi aka kamenyetso kerekana ko ibintu ari nta makemwa, ariko mu bice bimwe na bimwe bya Amerika y’Amajyepfo, gakoreshwa nk’igitutsi.

4. Isura ya Malaika.

Aka kamenyetso hafi ya hose ku isi kerekana ubuziranenge, ariko mu Bushinwa gakoreshwa bashaka kwerekana urupfu.

5. Isura iseka buhoro

Iki kimenyetso henshi ku isi gisobanura gushimira, ariko mu Buyapani no mu bindi bihugu byinshi byo muri Asia gikoreshwa nko gusaba imbabazi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu gihugu cy’abaturanyi Bodaboda abaturage bayirukanseho n’amaguru (video)

Impamvu nyamukuru yateye izamuka ry’ibiciro by’amavuta yo gutekesha