in

Impamvu nyamukuru yateye izamuka ry’ibiciro by’amavuta yo gutekesha

Urugaga rw’Abikorera, PSF, ruvuga ko iri zamuka ryatewe n’ingaruka za COVID-19 no kuba umusaruro w’ibihingwa bitanga amavuta birimo soya n’ibihwagari ukiri muke mu Rwanda.

Nko mu Rwanda, MANEBU Industries ni rwo ruganda rutunganya amavuta ava mu gihwagari, rukorera mu Karere ka Bugesera. Rufite ubushobozi bwo gutunganya toni ibihumbi 30 z’amavuta y’igihwagari ku munsi.

Byinshi mu bikoresho uru ruganda rukenera birimo n’ibihwagari rubikura mu bihugu byo ku yindi migabane. Muri iki gihe ikiguzi cy’ubwikorezi ku Isi cyikubye hafi inshuro eshatu kubera Covid-19, bituma igiciro cy’amavuta kizamuka.

Nyabudara Martin Frank ukora muri MANEBU Industries yabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko kubera Covid-19 ibintu byose bikoresha inzira y’amazi byahenze.

Yagize ati “Amavuta ava mu bihwagari ariko iyo urebye neza muri iki gihugu nta hantu bihingwa. Ibyo twifashisha tubivana hanze kandi biva kure muri Ukraine, Pologne na Argentine.’’

Avuga ko babonye ibihwagari bikorerwa mu Rwanda cyangwa bakagabanyirizwa imisoro, ikiguzi cyava ku 2500 Frw kuri litiro kikagera ku 2000 Frw.

Abaturage bakoresha aya mavuta mu guteka na bo bavuga ko asigaye ibonwa n’umugabo, agasiba undi.

Hakamineza Cledomomia ati “Amavuta yarazamutse cyane. Litiro yaguraga 1800 Frw none igeze ku 3000 Frw. Ntabwo rero tukibasha kuyigondera abenshi muri twe.’’

Havugimana Francine we yagaragaje ko izamuka ry’ibiciro ryatumye abantu batangira no kurya amavuta atari meza.

Ati “Hari amavuta menshi njya mbona yaje noneho umuntu yajya kubirebera mu giciro kubigurika, ugasanga arya amavuta atari meza.

Icya kabiri hari aho akoreshwa inshuro nyinshi, uganga uyatetsemo nk’amafiriti urayabitse, urongeye urayakoresheje, bakayamarana ukwezi bayungurura bagira bate, ibyo rero byose bibyara ingaruka ku buzima bwa muntu.’’

Umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Ntagengerwa Théoneste, yasobanuye ko batangiye kuganira na Leta mu gushakira umuti iki kibazo.

Yakomeje ati “Ntabwo PSF yavuga ngo ifite igisubizo yonyine ahubwo mu biganiro igirana n’izindi nzego ni ho hava igisubizo. Zishobora kuvuga ngo reka tugabanye umusoro dufashe abatumiza ibi bintu. Ikirimo gukorwa ni ibyo biganiro no kureba impamvu ibyo bibazo biriho. Iyo umaze kubona izo mpamvu rero nko kumenya ko hari ababangamirwa n’abacuruza nabi ni ho ubikosora ukaba wakemura n’ibindi bibazo abandi bafite.’’

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba emoji ushobora gukoresha zikagukoraho bitewe n’aho uri.

Ntibisanzwe: umugabo yagiye kugura amata atombora miliyari imwe.