in

Breaking News : Real Madrid yanze kwitabira ibirori bya Ballon d’Or: Vinícius Jr ntazajya i Paris

Amakuru aremeza ko Vinícius Jr, rutahizamu wa Real Madrid, atitabira ibirori bya Ballon d’Or bibera i Paris uyu munsi, kuko atari mu bazegukana iki gihembo gikomeye ku rwego rw’umupira w’amaguru.

Ubuyobozi bwa Real Madrid bwafashe icyemezo cyo kutohereza intumwa muri ibi birori. Nta muntu n’umwe uhagararira iyi kipe, yaba  Perezida Florentino Pérez, umutoza Carlo Ancelotti, ndetse n’abakinnyi bakomeye nka Vinícius Jr na Jude Bellingham.

Abakurikiranira hafi iyi kipe bavuga ko icyemezo cyo kutitabira ibirori gishobora kuba gishingiye ku kuba Real Madrid itishimiye uburyo bamwe mu bakinnyi bayo bashobora kuba bararenganyijwe mu itangwa ry’ibihembo.

 

Kutitabira ibi birori bifite ingaruka ku buryo iyi kipe ishusho yayo isobanurwa ku rwego mpuzamahanga, cyane ko abakinnyi nka Vinícius Jr na Jude Bellingham bari bitezwe mu muhango nk’uyu, bitewe n’uko bitwaye neza mu mwaka ushize.

Mu gihe ibi birori bikomeje gutegereza uzegukana Ballon d’Or ya 2024, abakunzi b’umupira w’amaguru bakomeje kwibaza ku mpamvu nyakuri zatumye Real Madrid yifata gutya, by’umwihariko mbere y’imikino ikomeye ya UEFA Champions League iri imbere.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Juvenal agarukanye muri Kiyovu Sports umuvuno wo gutsinda Rayon sports