in

Real Madrid kuri Vinicius yakaniye, nyuma yo kuyifasha ahembwe iby’agaciro.

Real Madrid nyuma yo kubona uburyo amakipe afite amafaranga menshi yitwara ku isoko yiteguye guha Vinicius Jr amasezerano mashya azaba akubiyemo amananiza yose ku muntu washaka kumugura yitwaje amafaranga.

Vinicius Jr wimyaka 21 akaba yarishimiye bikomeye uburyo yabaye umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Real Madrid ndetse akaba yaranayifashije kwegukana igikombe cya Champions league ku nshuro ya 14 atsinze igitego Liverpool.

Nyuma y’ibyo yakoreye ikipe, Perez akaba yashatse kumwitura ndetse amasezerano mashya akaba akubiyemo amafaranga menshi azatuma yishimira gukinira Real Madrid.

Nkuko ikinyamakuru Marca kibitangaza ni uko amasezerano azashyirwaho umukono mu kwa karindwi igihe abakinnyi bazaba bavuye mu biruhuko bisoza Season y’imikino.

Marca itangaza kandi ko amasezerano ye azaba arimo ingingo y’uko ikipe imushaka izatanga miliyoni 856 z’amayero ndetse ikanatanga inyongera z’agera kuri miliyoni 300.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Phil Peter n’abo bakorana batunguye Irene Murindahabi ku isabukuru ye amarangamutima aramurenga (video)

Nyuma ya Haaland Pep aratwara indi ntwaro karahabutaka.