Umunyamakuru Reagan Rugaju yavuze ko ejo havuzwe amakuru atandukanye ku marozi yavuzwe ku mukino wahuje Kiyovu Sports na Espoir Fc.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo habaye umukino wahuje ikipe ya Kiyovu Sports na Espoir Fc ukabera kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo.
Uwo mukino waje kurangira Kiyovu Sports itahukana amanota 3 ku gitego cyabonetse mu minota ya nyuma.
Nyuma y’uwo mukino havuzwe amarozi agiye atandukanye ndetse havugwa byinshi bijyanye na Ambulance yagiye agatinda hafi yo gutera mpaga Kiyovu Sports.
Mu kiganiro Urubuga Rw’imikino kuri Radio Rwanda. Reagan Rugaju yavuze ko havuzwe byinshi harimo ko uwo mupfumu warogeye Kiyovu Sports yari uwa Apr Fc.
Reagan Rugaju akomeza avuga ko byavuzwe ko uwo mupfumu yari uwa Apr Fc uzayirogera kuri Monastir akaba kuri Kiyovu Sports yari ari mu igerageza.
Ibi byose bya marozi ni ibiri kuvugwa na n’umwe ubifitiye gihamya ko byabayeho bya nyabyo.