Kuri iki cyumweru nihwo amakipe yari aduhagarariye mu mikino ya CAF yose yamanukaga mu kibuga akina imikino yabo yo kwishyura aho APR FC yahise itaha byihuse naho AS Kigali ibikwiye irakomeza mu kiciro gikurikiyeho nubwo igifite ubwana bwinshi mu minota ya mbere.
Abafana ku mpande zombi bari baje gishyigikira ikipe ya AS Kigali ndetse bazana n’ibirangantego byabo kugira ngo bafashe ikipe y’abanyamugi nayo irebe ko yagera mu mikino ikurikiye.
Abafana ba APR FC n’ibirangantego, abafana bari bambaye nk’Amavubi bari bahari uretse abafana batagaragaje ibirangantego byabo bya Rayon Sports bamwe bakeka ko ari ishyari ry’uko bamaze imyaka n’imyaniko badasohoka Kandi akaba ari nta kizere bafite namba.
Abafana bagerageje gukora iyo bwabaga ngo bafane ndetse mu gice cya kabiri kuri pase yari ivuye kwa Haruna Niyonzima, Kalisa ahita atsinda igitego ari nacyo rukumbi cyabonetse.