in

Rayon Sports yongeye guca agasuzuguro ikora ibyananiye APR FC na Kiyovu Sports

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yamaze gushyiraho umuyobozi mushya w’Umuhuzabikorwa w’abakunzi ba Rayon Sports.

Mike Runigababisha yakuwe mu nshingano zo kuyobora Ihuriro ry’Abafana ba Rayon Sports, asimburwa na Emmanuel Nshimiyimana ‘Matic’.

Izi mpinduka zatangajwe mu rwego rwo gushyiraho gahunda nshya y’imiyoborere muri Rayon Sports.

Muri iyi miyoborere hashyizweho umwanya mushya w’Umuhuzabikorwa w’Abakunzi n’Abafana ba Rayon Sports ‘Members and Fan Club Coordinator’.

Nshimiyimana wari Umuyobozi wungirije muri ‘Fan Base’ kugeza ubu yahawe inshingano nk’Umuyobozi Mukuru.

Nyuma yo kuzihabwa yatangaje ko ayo makuru ari yo ndetse anasobanura ibyo azaba ashinzwe mu miyoborere mishya ya Rayon Sports.

Yagize ati “Ni byo, nahawe inshingano nshya mu muryango mugari wa Rayon Sports. Nahawe inshingano zo guhuza ibikorwa by’abanyamuryango n’ama-fan clubs ya Rayon Sports. Inshingano zanjye ziganjemo gukangurira Aba-Rayon gukunda ikipe no kuyibeshaho.”

Mu mwaka wa 2020 ni bwo Mike Runigababisha ari kumwe na Claude Muhawenimana bahagaritswe igihe cy’umwaka batitabira ibikorwa byose bya za Fan Clubs za Rayon Sports, kuko bashinjwaga kubiba amacakubiri mu bafana.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Perezida wayo Uwayezu Jean Fidèle buri gukora impinduka nshya hashyirwaho abayobozi n’abakozi b’ikipe kandi bazajya banabihemberwa.

Izi mpinduka zatangajwe nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports ku mukino wa nyuma w’Irushanwa rya Made in Rwanda Cup 2022, warangiye ari ibitego 2-1.

Nyuma y’uyu mukino Ikipe ya Rayon Sports izakurikizaho umukino uzayihuza na Espoir FC kuko uwo yari gukina na AS Kigali wasubitswe kuko iyi Kipe y’Abanyamujyi iri mu marushanwa Nyafurika ya CAF Confederation Cup aho izahura na Al Nasr yo muri Libya.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru ukomeye mu Rwanda Mucyo Anta yinangiye gusaba imbabazi abafana ba Kiyovu sports.

Umuntu umwe rukumbi ukomeye mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda niwe washyigikiye ibyo Onana yakoreye umufana