in

Rayon Sports yateguye umukino ukomeye uzagaragaramo Uwayezu Jean Fidel akina mu izamu ndetse na Haringingo Francis uzaba ari guca incundura

Ikipe ya Rayon Sports yateguye umukino ukomeye uzahuza abakozi b’iyi kipe bose ndetse n’abanyamakuru bose ba Siporo hano mu Rwanda (AJ Sport FC).

Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Weruwe 2023, ku kibuga k’ikipe ya Rayon Sports hazaba umukino ukomeye uzahuza abakozi b’ikipe ya Rayon Sports ndetse na AJ Sport FC. Uyu mukino biteganyijwe ko uzagaragaramo Perezida wa Rayon Sports ndetse n’umutoza Haringingo Francis.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko muri uyu mukino Uwayezu Jean Fidel azaba akina mu izamu ndetse Kandi ko Haringingo Francis azaba akina mu kibuga hagati atanga urugero ku bakinnyi be asanzwe atoza barimo Mbirizi Eric ndetse n’abandi.

Ntabwo uyu mukino ari wo uzaba kuri iki cyumweru mu Nzove, biteganyijwe ko hari indi mikino myinshi izahabera. Mu Nzove bizaba ari ibirori bikomeye ikipe ya Rayon Sports izaba yateguye bizatangira ku isaha ya saa saba z’amanwa.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi 2 Kiyovu Sports yagenderagaho banze kongera amasezerano kubera ikipe ya Rayon Sports

Rayon Sports has prepared a great match that will feature Uwayezu Jean Fidel and Haringingo Francis who will be the goal scorer