Rutahizamu w’umunya-Cameroon Leandre Essomba Onana aheruka kuvunikira mu mukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzwemo na Kiyovu Sport ibitego 2-1.
Ku cyumweru tariki 9 Ukwakira 2022, ikipe ya Rayon Sports yakinnye n’ikipe ya Kiyovu Sport ku mukino wanyuma w’igikombe cya Made in Rwanda gikinwe kuncuro cyacyo ya mbere.
Iyi kipe yakinnye na Kiyovu Sport ariko imvugo ya Perezida w’iyi kipe iza kuba ingiro nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1, ariko muri uyu mukino Rutahizamu wa Rayon Sports yaje gusohoka umukino utarangiye kubera imvune yagiriye muri uyu mukino.
Nkuko bitangazwa n’umuvugizi wa Rayon Sports Jean Paul Nkurunziza yatangaje ko uyu mukinnyi yavunitse ariko uko yasohotse amaze ubu byagabanyutse. Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kuba batazakina na AS Kigali biratuma akomeza kwitabwaho cyane bivuze ko ku mukino ukurikiyeho bazakina na Espoir FC Onana ashobora kuba yagarutse mu kibuga.
Leandre Essomba Onana uheruka guterana amagambo n’umufana wa Rayon Sports gusa uyu muvugizi w’iyi kipe nacyo yakigarutseho atangaje ko barimo kumuganiriza kandi icyo yakoze atari cyiza.
Ibi Onana yakoze ntabwo byishimiwe n’abantu benshi bavuga ko atari akwiye gukora iki gikorwa kigayitse gutya bitewe nuko ari umukinnyi uzwi na benshi kandi w’umunyamwunmga.
Ikipe ya Rayon Sports ntabwo izakina umukino wayo yari ifitanye n’ikipe ya AS Kigali kubera ko iyi kipe irimo kwitegura umukino n’ikipe ya Al Nasr wo kwishyura uzabera mu gihugu cya Libya. Uyu mukino AS Kigali izaba ishaka igitego cyo hanze cyane bitewe nuko mu Rwanda yahanganyirije ubusa ku busa.