Umunsi wejo hashize nibwo ikipe ya Rayon Sports yatsinze ikipe ya Ramagana City ibitego 2-0, muri uyu mukino wari witabiriwe n’umugabo ushaka gutera inkunga ikipe ya Rayon Sports.
Mu minsi ishize twabagejejeho ko ikipe ya Rayon Sports igeye guterwa inkunga na Kompani ikomeye cyane hano muri Afurika yo gutega ku mikino yitwa 1×BET.
Ku mukino w’ejo nibwo uhagarariye iyi kompani yari yaje kureba ikipe ya Rayon Sports ku mukino wa Rwamagana City. Muri uyu mukino yari yicaranye na Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel ubona hishimiye cyane uko iyi kipe yari irimo kwitwara.
Mr Eazi asanzwe ari n’umuhanzi ukomeye cyane muri AFurika ni nawe uhagarariye iyi kompani. Amakuru ahari kandi yizewe nuko uyu mugabo yashimye gukorana na Rayon sports, biteganyijwe ko azasinyana amasezerano n’iyi kipe umunsi wejo nyuma y’inama ubuyobozi bwa Rayon Sports burakora uyu munsi buganira kuri iyi ngingo.
1×BET ni kompani ya Betting ikomeye cyane muri Afurika, iyi Kampani yanigeze gukorana na CAF mu mwaka wa 2019.