in

Rayon Sports yaragowe kweri! Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’ikipe ya Police FC

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports usanzwe ukunzwe n’abafana benshi b’iyi kipe, Ndizeye Samuel ashobora kwerekeza mu ikipe ya Police FC.

Hashize igihe uyu myugariro w’ikipe ya Rayon Sports afite ikibazo k’imvune, ariko kugeza ubu yatangiye kugaruka mu myitozo usibye ko Haringingo Francis ataratangira kumukoresha mu mikino iyi kipe irimo gukina.

Uyu mukinnyi mu gihe yari amaze mu mvune y’urutugu yagize mu kwezi kwa mbere, amakuru YEGOB twamenye ni uko yagiranye ibiganiro n’ikipe ya Police FC Kandi ko bamaze kumvikana igihe kingana n’imyaka 2.

Ndizeye Samuel ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, mu ikipe ya Rayon Sports amasezerano ye arimo kugera ku musozo Kandi ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports ntabwo buratangira kumuganiriza ngo barebe ko yakongera amasezerano bishobora kuba ari byo byatumye uyu musore atangira ibiganiro na Police FC.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Neymar uri mu kiruhuko cy’uburwayi ari kwitegura kwibarukana n’umukunzi we w’ikizungerezi _ AMAFOTO

Ibuye rimwe ryishe inyoni 2! Bahavu Jeanette agiye guhabwa ya modoka ye amaze iminsi yirukaho ndetse yongereweho n’umuba w’amafaranga