Kubera imirimo yo kuvugurura sitade ya Kigali i Nyamirambo, amakipe yose yahakiriraga imikino yayo yahisemo kujya gushaka ahandi kuko iki kibuga cyizaba gifunze kubera imirimo yo kucyivugurura izaba iri kuhabera.
Amakipe yose yahise ajya kubyiganira ku kibuga cyo mu Karere ka Bugesera, aho hagiyeyo Apr FC, Gasogi United .
Rayon Sports yo ntabwo yigeze ijya aho nk’izindi ahubwo yamanutse iy’amajyepfo ijya mu Karere ka Muhanga ijya gusaba ikibuga, si Rayon Sports yamanutse yonyine ahubwo yajyanye na Kiyovu Sports.
Police Fc na As Kigali nazo zagiye gusaba ko zazajya zikinira i Bugesera.