in

Rayon Sports yamubereye umuranga mwiza! Leandre Essombe Onana we n’umureberera inyungu bafashe rutemikirere bagiye gusinyira ya kipe ihangamura ibigugu muri Africa

Rutahizamu ukomoka muri Cameroon wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, Willy Leandre Onana we n’umureberera inyungu ‘Agent’ witwa Alex Karenzi kuri iki cyumweru tariki 11 Kamena 2023, berekeje muri Tanzania mu ndege ya RwandAir aho agiye gushyira umukono ku masezerano yo gukinira Simba SC, bamaze iminsi mu biganiro.

Iyi kipe ya Simba SC, yabaye ubukombe mu makipe ya Africa, doreko ko iherutse no ku gera muri 1/4 cya CAF Champions, yasezererwa na Wydad AC kuri penariti 4-3.

Uyu rutahizamu, Onana, nawe yigaragaje neza muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda 2022-2023, kuko niwe watsinze ibitego byinshi ’16’.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Burya ntukwirirwana n’abantu tutazi ko ari abafande”: Deej Pius na Yvan Muziki batumye abantu bacika ururondogoro nyuma yo kugaragara mu myambaro y’ingabo z’Igihugu (Amafoto)

Kwambara yikwije ntabwo ari utuntu twe! Miss Ivana Knoll wabaye ikimenyabose mu gikombe cy’Isi cyo muri Qatar yitabiriye umukino wa nyuma wa Uefa Champions yambaye impenure – AMAFOTO