in

Rayon Sports yamaze kumvikana n’umufatanyabikorwa mushya ukomeye

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana kuzasinya amasezerano y’ubufatanye na sosiyete yo gutega ku mikino yitwa 1x Bet.

Hashize ukwezi kurenga ubuyobozi bw’iyi kipe burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele buri mu biganiro n’ubuyobozi bwa 1x Bet, ibiganiro bikaba byaramaze gutanga umusaruro impande zombi ziri mu nzira zo gushyira umukono ku masezerano.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko impande zombi zizasinyana amasezerano azamara imyaka itanu bisobanuye ko aya masezerano azarangira mu mpeshyi ya 2027.

Nta gihindutse impande zombi zizashyira umukono ku masezerano muri uku kwezi, umuhango wo gusinya ukaba uzatangazwa mu gihe kiri imbere.

Kugeza ubu amafaranga 1x Bet izajya iha Rayon Sports ntabwo yari yamenyekana neza, gusa biravugwa ko iyi kipe ishobora kujya ihabwa akabakaba miliyoni 50 z’Amanyarwanda buri mwaka.

Uyu mufatanyabikorwa mushya azaba aje yiyongera ku bandi Rayon Sports isanganywe barimo Skol Brewery Limited, Canal + na Tom Transfers, bikaba bivugwa ko mu minsi micye iri imbere iyi kipe ishobora kumurika abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umupasiteri amaze umwaka yarapfuye banga kumushyingura bategereje ko azuka

11 bagiye kubanzamo kuruhande rwa Rayon Sports harimo n’umukinnyi utera ubwoba abakunzi b’iyi kipe