in

Rayon Sports yamaze kumurika umugati wayo ‘Gikundiro Bread’ ihita itangaza n’igiciro cyawo

Kuri uyu wa Mbere, ku biro bya Rayon Sports, iyi kipe yamuritse ku mugaragaro umugati wa Rayon Sports wiswe ‘Gikundiro Bread’.

Ni umugati uri mu bwoko burindwi butandukanye, aho uwa make uzagura 1000 Frw, mu gihe uwa menshi ari 2000 Frw.

Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick yasobanuye uko Gikundiro Bread uzagera ku isoko.

Ati “Umuntu wese usanzwe ukora ibijyanye n’imigati atwegere kuko birafunguye guhera ku wa Kabiri, tariki 5 Ukuboza 2023. Turahera muri Kigali ariko intego ni ukuzagera mu gihugu hose.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Icyishaka David uzwi nka Davis D na mugenzi we B-Threy, bagiye kuririmbira muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye bakirwa n’intebe zambaye ubusa bataha badakoze icyabajyanye

Yago Pon Dat mu nzira zijya muri RIB nyuma y’umugore wavuze ko yamuteye inda akaza kumwima 5,000 Frw byo kwica intanga