in

Rayon Sports yahaye ubutumwa buteye ubwoba abanya-Libya barimo guha icyizere ikipe yabo biyibagije ibigwi ifite muri iyi mikino

Rayon Sports yahaye ubutumwa buteye ubwoba abanya-Libya barimo guha icyizere ikipe yabo biyibagije ibigwi ifite muri iyi mikino

Kuri uyu wa kabiri ikipe ya Rayon Sports irerekeza mu gihugu cya Libya kujya kuba bategura umukino uri kuri uyu wa gatanu n’ikipe ya Al Hilal Benghazi mu mukino wa CAF Confederations Cup.

Uyu mukino urimo kuvugisha cyane abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bibaza uko uzarangira bitewe ni uko bazi imbaraga amakipe yo mu Barabu aba afite mu gihe yakiniye mu rugo, gusa abayobozi ba Rayon Sports bamaze iminsi baha icyizere abafana babo ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yamenyesheje abakunzi bayo ko barerekeza mu gihugu cya Libya kuri uyu wa kabiri ndetse inaha ubutuma abanya-Libya benshi barimo guha icyizere ikipe yabo.

Kuri Afishe Rayon Sports yakoze yerekana urugendo igiye gukora kugeza muri Libya yamenyesheje abanya-Libya ko ije ndetse inashyiraho ko itangiye urugendo rw’inzozi zayo. Rayon Sports izaba hano mu Rwanda ibanze ice muri Ethiopia, yerekeze mu Misiri ibone kuhava yerekeza muri Libya.

Kuva ikipe ya Rayon Sports yatwara igikombe cy’amahoro kimwe mu biri mu mitwe y’abayobozi bayo ni uko bashaka ko ikipe yabo igera mu matsinda Kandi uko barimo gutegura ubona ko hari icyizere ibintu byabo bitanga.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Urwo si urushyi ahubwo ni inkuba n’imirabyo bivanze! Gasabo umugabo yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kwica mugezi we bitamusabye gukoresha intwaro ikomeye

Rwatubyaye na bagenzi be bari mu mavubi bahise bagaruka mu ikipe! Rayon Sports yakoze imyitozo yitegura kujya muri Libya guhangana na Al Hilal – AMAFOTO